35: Umpe Kukwegera Mana Yanjye

< Gusenga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Umpe Kukwegera Mana Yanjye
Naho Twafatanya Umusaraba
Nagumya Kwishima,
Nkajya Ngusenga Nti:
Umpe Kukwegera Mana Yanjye.

2
Umpe Kukwegera Mana Yanjye
Jy’undenger’iteka Ngumye Nkwizere
Ntewe Na Satani,
Ujy’undwanirira
Umpe Kukwegera Mana Yanjye.

3
Naho Natungurwa N’umwijima
Nkisegur’ibuye Mbaye njyenyine
Nzabe Nka Yakobo
Ndot’ibyo Mw’ijuru
Nkomeze Nkwizere Mana Yanjye.

4
Wakinguy’ijuru Mana Yanjye
Urwego Ruriho Rutugezayo
Mugenzi Komera,
Jy’usab’itek’uti
Tujye Tugumana Mana Yanjye