1
Tuguman' iteka,—Mukiz' uhebuje. Ijwi ryawe ryiza—Rizan’ amahoro.
Ref:
Ku manywa na n'ijoro,—Ndagushak'iteka. Ndahiriwe, Mukiza:—Twigumanire.
2
Ndagushak' iteka :—Jy' ungum' iruhande.Nsind' amoshya yose,—lyo turi kumwe.
3
Ndagushak'iteka ,—Nturiz' amaganya. Ngwin' ubu, tubane,—Mbone gutungana.
4
Ndagushak' iteka,—Nyigish' iby’ ushaka Kand' uce muri jye—Ingeso zose mbi.
5
Ndagushak' iteka,—Wa Mwami wera we! Mb' uwaw' unyobore,—Nyir'imigisha