39: Ngwino, mutima wanjye

< Gusenga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ngwino, mutima wanjye, Witab' Umwami wawe ! Winjir' umuhakweho, Kukw akund' abaz' i We.

2
Kw ar’ Umwam' ukomeyc, Wamusaba bike, se ? Ubushobozi n' ubwe, N'ubuntu n'imbabazi.

3
Mbanze nsab' imbabazi, Kuko nakugomeye. Umutwaro w'ibyaha, Dor' ubury' undembeje !

4
Amaraso wavuye, Uri ku musaratia, Yoz,'abakiranirwa, Nukw anyoz' ambpneze.

5
Unduhure nonaha, Ndakwihay' unturemo! Wanshunguj' amaraso, Nukw unyitegekere!

6
Mu rugendo rw'iyi si, Mb' intumwa ya Krisito, Ahw ashak' antumeyo, Nkuz' izina
rya Yesu !