42: Mwami wanjye, nshaka kuba Uwakijijwe nawe

< Gusenga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mwami wanjye, nshaka kuba Uwakijijwe nawe: Nake kubwawe wenyine Kuk' ur' umucyo wanjye;Mu kwitonda kwanjye numve Urukundo rw'ukuri. No mu mwijima w'ijoro, Nkwibuke, Mwami Yesu.

2
Mwami wanjye, nshaka kuba Urumuri kubwawe, Ngo njye mmurikir’ ab'isi Baheze mu mwijima.Nakire mu nzira zabo, Bakuri kure cyane. Mbageze ku Mwami Yesu, Ngo na bo bamwizere.

3
Mwami wanjye nshaka kuba Uvug' Ijambo ryawe, Namamaze, Databuja,Yuko
watubambiwe: Abari mu rupfu rubi, Mbabwir' ikibakiza, Mpumuriz’ abababaye;
Nyobore bos’i Bwami.