50: Muze mwenyine, twihererane

< Gusenga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Muze mwenyine, twihererane, Munsang’ ahantu hatar' abantu; Dor’ imiruhw irabarembeje; Urusaku rurabaruhije.

2
Murek’ ibyifuzwa n'ab'iyi si, Mushak' ibyahishw’ abanyabwenge; Jyewe na Data tubana namwe : Ntimuri mwenyone, turi kumwe.

3
Murajye mumbwir’ ibyo mwibwira, Ibyo muvuga n'ibyo mukora, Mu miruho yanyu munaniwe; Bimenywa n'uz' imigambi yanyu.

4
Inzir' iraruhije mwitange, Mutazananirwa mukigenda; Mury' umutsim' uter' imbaraga, Munywe no ku mazi y'ubugingo.

5
Nuko, mukor' imirimo yanyu; Nzajya mbafasha mu mibabaro; Uwitanga nzamugororera; Ndaza vub' umusek utambitse.