1
Ibihe nseng' Uwiteka
Bintarura mu mpagarara,
Ngo nigir' aho Data ari,
Muganyir' ibyo nkennye byose
Mu bihe by'umubabaro,
Bimpumuriz' umutima.
Nsind' ubukana bw'Umwanzi,
Mubihe byiza byo gusenga.
2
Ibihe nseng' Uwiteka
Binyemeza yukw asubiza.
Ategerej' abana be,
Ngo bamusang' abakenure
Ndamwihereje rwos’ ubu
Kuko yampamagay' ubwe.
Niringiye bwa Buntu bwe:
Nogez' ibihe byo gusenga.
3
Guhora nseng' Uwiteka
Kujye kummar' umubabaro,
Kugez' aho nzager' i We,
Mmwirebere ngeze mw ijuru,
Niyambuy' umubir’ upfa,
Nambaye kudapf' iteka;
Ubwo ni bwo nzasezera
Ku bihe byiza byo gusenga.