38: Ai Mana Ndondor’umenye

< Gusenga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ai Mana Ndondor’umenye Ibyo Nkora Byose Werekane Uko Ndi Kose Ntifata Uko Ntari.

2
Ndondorere Uyu Mutima Ni Wowe Ushobora Kugaragaza Ibirimo Mu Bwihisho Bwawo.

3
Umurik’ahatabona Ah’umwijim’uba Ump’umutima Ukangutse Uzinukw’icyaha

4
Kand’umeny’ibyo Nibwira N’imigambi Yanjye N’ibimbamo Binyanduza Bikangir’imbohe.

5
Mvugutira Kand’unshure Inkamba Zimvemo Umpindur’icyuma Cyawe Uhor’ukoresha.

6
Maze Nkwikubis’imbere Mpishurirwe Rwose Yukw’Imana Ar’urukundo Rutagir’ingano