19: juru ryawe, Mana, Riraguhimbaza

< Guhimbaza > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
juru ryawe, Mana, Riraguhimbaza:
Ushimwa. n'ikirere N'ibirimo byose.
 Bishim' ubudasiba Ku manywa na n'ijoro
Icyubahiro cyawe N'ubwenge n'ubuntu.

2
Izuba ryawe, Mana, Hamwe n'inyenyeri
N'ukwezi na ko, byose Biraguhimbaza.
Bibwiriz' amahanga Atarumv' ibya Yesu
Ubwiza bw'Umuremyi Wabiremye byose.

3
Ijambo ryawe ryera N' iry'ukuri rwose;
Ni ryiza, kandi ni ryo Riduhumuriza.
Kand' ubutunzi bwawe N'ubwenge bwo mw ijuru,
Duhora tubihabwa lyo tukumviye.

4
Nta n'umw' ubasha kubwe Kwirinda ngw atagwa.
No kujy' akor' ibyiza No kudacumura :
Man' ujy' umfash' iteka.Ndeke kukwibagirwa
No kugucumuraho Bikakubabaza.

5
Ibyo waremye byose Byo mw ijuru n'isi
Bishim' izina ryawe;
Nanjye ndisingize. Ndashaka kugutura Uyu mutima wanjye
N'uyu mubiri na wo; Bib' imbata zawe.