328: Yes’ ur' Umukiza wanjye

< Guhimbaza > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yes’ ur' Umukiza wanjye: Kuv' ubu, jye mb' uwawe. Nuhagiwe n'amaraso Yawe, Mwana w'imama.

Ref:
Tugusingize, Muklza, Yesu, Mwana w'intama. Nuhagiwe n'amaraso : Ngushime, Murokozi

2
Kera nararushye cyane Ngo nihesh' amahoro. Nonubu, namaramaje Kwirangiriza Yesu.

3
Nzajya mbwir' abantu bose Agakiza ka Yesu, Gashyitse, kalar' igice N'ubugingo bw'ubuntu

4
Nzajya namamaza Yesu, Nshiz' amanga, nta soni : Uko yambohoy' ingoyi No
kunkiz' akankiza.

5
Mpimbaz' Uwanshunguy' atyo,Ankirish' imbabazi ! Ajy' andind' amp' amahoro :
Nukw asingizw' iteka !