330: Wowe, Man' ikiranuka

< Guhimbaza > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Wowe, Man' ikiranuka, Turashim' izina ryawe Kuk' uduhay' udukiza. Ujy'utuyobor' i Wawe.

2
Waduhay' Umwami Yesu, Aza kutwigisha neza Ibir' i Wawe mw ijuru. Ngo
tukuyoboke neza.

3
Wow' udusabir' iteka, Ube mu mitima yacu; Natwe tujye tugukunda, Kuk' ur'
Umuvunyi wacu.

4
Uhimbazwe, Mwami Yesu : Twibuka k' uzagaruka Kudushaka, twe n'abacu, Ng'
uduh' ubugingo bushya.