334: Wa mutima wanjye we

< Guhimbaza > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Wa mutima wanjye we, shim' Uwiteka
Mwa bindimo byose mwe, mushime
Njye mpimbaz' izina rye, ne kwibagirwa
Iby'Imana yankoreye byose.
Imbabarir' ibyaha nakoze byose.
Ni Y'inkiz' indwara zamugaje.
Inyambik' imbabazi zayo nk'ikamba,
Ikampaz' ibyiza bidashira.

2
Ijy' ikor' ibyo gukiranuka gusa.
N'abarenganyw' ikabarengera.
Ic' imanza ziboneye zitabera,
Kand' igir' imbabazi n'ibambe.
Imenyesh' abayubah' inzirazayo
Uwitek' atinda kurakara;
Umujiny' ntiyawuguman' iteka.
Akunda kugirira nez' abe.

3
Uwiteka ntiyatwituy' ibihwanye
N'ibicumuro twamucumuye,
Kandi nkukw ijuru rye ryitaruy' isi.
Ni kw imbabaz' agira zingana.
Ibuvazuba n'iburengerazuba.
Dor'uko hitaruye kure pe.
Ni ko yajyanye n'ibicumuro byacu
Kure yacu. Tununuhimbaza!

4
Nkuko se w'aban' abagirir' ibambe,
Ni kw Imana yac' irigirira
Abantu bayubaha,kukw izi neza
Ubukene bwacu n'intege nke.
iz' ubugingo bwacu kobutarama;
Buhwanye n'ubwatsi bushiraho.
Ntibutinda; si nka za mbabazi zayo,
Zo ntizizashir' iteka ryose.

5
Uwitonder' isezerano ry'Imana,
Ni ryo ryakomejwe n'amaraso
Ayo Yes' Umwana w'Intama yavuye,
Kand' akumvir' ibyo yategetse,
Ni w'ugirirwa neza n'Iman'iteka,
Non' akiri mw isi no mw ijuru,
Iman' izamwerek' imbabazi zayo
N'umurava no gukiranuka.