21: Mwami, turagushima

< Guhimbaza > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mwami, turagushima, Turaguhimbaza rwose :
Mana, turagukuza Hamwe n'abamarayika.
Turagupfukamiye, Turakuramya, Mwami

2
Kiz’ abaw’Uwiteka. Ushimish' impano zawe
Ukuz' ubwiza bwawe, Bub' ubwaw’iteka ryose !
N'urukund' ubajyane Mu Bwarni bwo mw ijuru !

3
Hos’amahoro yawe Agwire mu bawe bose!
None n’bihe byose! Mw isi no mu nyanja
Hose, Izina ry'Umukiza Ripfukamirwe cyane !

4
Shimishwa, Mwuka wera ! Shimishwa, Data wa twese !
 Shimishwa, Mwami Yesu,Murokozi wacu twese !
Nukw imbabazi zawe Zibahw iteka ryose