11: Mpimbariz' Iman'ibyo yankoreye

< Guhimbaza > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mpimbariz' Iman'ibyo yankoreye: Yatanz' Umwana wayo w'ikinege, Amfir' ab' icyiru cy'ibyaha byanjye; Nukw’anshir' icyanzu ngo njyemw’ijuru.

Ref:
Nsingize, nsingize Yesu wamfiriye! Nsingize, nsingize uwo Mwami wanjye!
Namwe ngo nimuz' abageze kwa Se;Mumwitabe mwese, mumusingize !

2
Yamberey' inshungu i Gologota, Angur’ amaraso : sinkir’ uwanjye. Uwab’ umugome, akamwizera,Yakizw' ako kany' akababarirwa.

3
Yakoz' ibikomeye ! Twishimane ! Twishimir' ubuntu n'imbabazi ze. Nyamar' ubw'
azaza tumwirebera,Nta wavug' uburyo tuzamushima.