121: Yesu ni We mucyo wanjye

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yesu ni We mucyo wanjye ;Amurikir' inzira. Nemer' intege nke zanjye; Nizera kw andengera. Amurikir'inzira. (X 2)
Nemer' intege nke zanjye; Nizera kw andengera.

2
Yesu ni We nshungu yanjye :Koko yaramfiriye ! Ni We byiringiro byajye; Ni We
wambabariye. Koko yaramfiriye ! (x 2)
Ni We byiringiro byanjye; Ni We wambabariye.

3
Yesu ni W' ump' amahoro;Atuma nkiranuka. Ajy'amp' ubugingo na bwo Bunkiz'
ibyah' iteka. Atuma nkiranuka (X2)
Ajy'amp' ubugingo na bwo Bunkiz' ibyah' iteka.

4
Yishyuye n'imyenda yanjye,Angur' amaraso ye. Yanteguriye gakondo Mu bwami
bwo mw’ ijuru. Angur' amaraso ye; (x 2)
Yanteguriye gakondo Mu bwami bwo mwijuru.