99: Unkunda n’ Umwana w'Imana

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Unkunda n’ Umwana w'Imana;
Yaje mw isi kunshungura.
Umutima wanjy' utangazwa
N'urwo rukundo rwa Yesu.unkunda ni Yesu; ( x 2)
Yamfiriy’ ibyaha byanjye; unkunda ni Yesu.

2
Amaraso yawe, Mukiza,
Ankurahw ibyaha byanjye.
Nahinduts' uwatsinz’ urupfu
Kubw' izo mbabazi zawe. unkunda ni Yesu (x 2)
Wanzukiye ngw ambesheho: unkunda ni Yesu.

3
Uzi kubaho kwanjye kose;
Unshorer' iminsi yose.
N' umucyo waw'umurikira,
Ukandindish' urukundo.unkunda ni Yesu; (x 2)
Yankujije mu by'Imana: Unkunda ni Yesu.

4
Nzi ko Yes’ atajy' ahinduka,
No gukiz' aracyakiza.
Uk' uri kose, munyabyaha,
Mwizer' ukizwe nonaha !Ukundwa na Yesu : (x 2)
Yapfiriy' ibyaha byawe; Ukundwa na Yesu !