93: Umunsi Mwiza Nibuka

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Umunsi Mwiza Nibuka
N’uwo Nakwemereyeho
Wamberey’umucunguzi
Njye Nkwiz’ibyawe Nishimye

Ref:
Nsingize,Nsingize Yesu Wanyogej’ibyaha Anyigish’iby’inzira Ye Ngo Nsenge,
Nshime Nezerwe Nsingize,Nsingize Yesu Wanyogeje Ibyaha


2
Warangije Kundokora Nd’uwawe Nawe Ur’uwanjye Iryo Jwi Ryawe Ryinginga
Nabura Nte Kuryitaho?

3
Najyaga Ndorogotana Mu By’isi No Mu Ngeso Mbi Nkugarutseho Noneho
Sinzongera Kuzimira.

4
Iteka Nzagukorera Iby’isi Ndabizinutswe No Mw’ipfa Ryanjye Mukiza Sinzarorera Kwishima.