122: Ukunda kujy'ambabarira

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ukunda kujy'ambabarira N' Umukiza. Umfasha kujya nesh' ibibi N' Umukiza. Umwami wanjy' aranyizeza,Nanjye nkunda kumukorera, Kukw ashaka kubabarira Umwegera.

2
Nkund' iyi nzira y'agakiza Y'Umukiza, Kukw ijy'intera kunezerwa Mu Mukiza.
Nababazwa n'iby'isi cyane, Mfashwa no kujya mwizigira, Ngahora mpanz' amas'iteka Umukiza.

3
Ndashima rwos' Uwankijije :Ni we Yesu. Kand' azanjyana mu bwami bwe Kukw
ankunze. Nuko nemera gushorerwa N'Umwuka Wera w'Umukiza, Kukw ari Wo
Mufash' uhamya Ibya Yesu.