357: Ubwo nari nshinjirijwe cyane Na Satani

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ubwo nari nshinjirijwe cyane Na Satani n'ibyaha byanjye, Haj' Umwami Yes' arakomanga, Ati : Kanguk'unkingurire !

Ref:
Ati: Kingura !Kingura ! Nkingurira, nkwinjiremo ! Umutima waw' uranezerwa,
Wemeye yuko nkwinjiramo.

2
Yarandaritse mu birori bye, Ngo dusangir' ibyiz' afite; Maze, ndanyurwa,
ndamuhimbaza :Sinavug' ibyo yankoreye !

3
Ku rugamba rwanjye na Satani, Yesu ni We ngab' inkingira. Kuba muri We
byarantinyuye,Ajy'ansubizamw imbaraga.

4
Ni we Mwungeri mwiz' undagira, Nta cyo nkena, ndi kumwe na We. Nd' ino mw is'itek' aranyobora:Nyuma, nzasugira mu nzu ye.