125: Ubw' Umwami Yes' ankunda

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ubw' Umwami Yes' ankunda , Nd' amahoro! Kubw' imbabazi ze nyinshi,Nd' amahoro! Nuhagiwe n'amaraso; Nkomezwa n'ubuntu bwinshi; Kand' amfashe n'ukuboko: Nd'amahoro!

2
Naho haz' i byago byinshi, Nd' amahoro Yesu n' Umukiza wanjye:Nd' amahoro!
Niragij' Imana, Data; Nguma muri Yesu Kristo; Nejejwe n'Umwuka Wera: Nd'
amahoro!

3
Byose bizambera byiza: Nd' amahoro! No mu byago, nzaririmba:Nd'amahoro
Naho ndiho, naho napfa,Nzi ko nkundwa n'Uwiteka; Yes' amp' ibyo nkena byose:
Nd'amahoro.