105: Ubuntu bw' Imana

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ubuntu bw' Imana—Butangaje Ni bwo bwankuyeho—Imigozi.Byavuye se kuki ? Byavuye ku gushaka Kw'Imana yonyine—Yambohoye.

2
Ni Yesu wenyine—Wantoreye Guhirwa mw’ ijuru—Mu bwami bwe. Mwese  nimumenye Yuk’Umukiza wacu Ajy'asanganira—Abaz' i We.


3
S' uko nari mwiza—Haba na mba ! N' ubuntu bwa Yesu— Yangiriye.Yarambabarijwe Kuri wa Musaraba Ndetse yabambanyw —N'abambuzi.

4
Kand' iyo nibutse—Ibya Yesu, Uko yagiriwe—Bamubamba,Binyibuts' ibyaha ; We nta kibi yakoze; Ni jyewe yazize :—N' Umukiza !

5
Ub' icyo nifuza —N'ukuguma Mu Mukiza wanjye,—Mwihishemo. Ni We ngabo yacu Ihor' idukingira Imyambi wa Mubi—Aturasa.

6
Non' Icyo ngusabye,—Mwami Yesu : Ingeso wa Mubi —Yanyanduje Zashaka
kubyuka, Zirimbur' uzice pe, Mpore nihariwe—N'ibya Yesu.

7
None, maso yanjye,—Na we matwi, Nawe munwa wanjye,—Mubiri we !Mwese, mushimishe Uwankuye mu ngoyi. Ibyaremwe byose,—Tumushime