94: Ubugingo bwanjye bwahinduts' ukundi

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ubugingo bwanjye bwahinduts' ukundi, Yes' ubwo yangeragamo; Umucyo winjiye mu mutima wanjye Yes’ ubwo yangeragamo.

Ref:
Kuv' ubwo yanyinjiyemo (x2) Yaranyuze; ndishima. ndamuhimbaza, Kuv' ubwo
yanyinjiyemo.


2
Naretse kuzerera no kuzimira, Kuv' u’bwo yanyinjiyemo; Kand' ibyaha byanjye
byakuweho ; rwose,Kuv’ ubwo yanyinjiyemo.

3
Nonebo, mfit' ibyiringiro, nizeye Yes' uwo wanyinjiyemo; Nshizwe imbere mu
nzira, sinshidikanya Yes' uwo wanyinjiyemo.

4
Sinzatinya kunyura mu rupfu hamwe Na Yesu wanyinjiyemo; Kuko mbon' umurwa wer' urimbishijwe Wa Yesu wanyinjiyemo.

5
Nzi ko nzajya kubana kur'uwo murwa Na Yesu wanyinjiyemo; Ni cyo kizatuma njya ndirimba nshima Yes'uwo wanyinjiyemo.