100: Nzaririmb' igitangaza

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Nzaririmb' igitangaza,Yes' Umwami yakoze;
Ko yavuy' i We mw ijuru Ngw amfir’ i Gologota.

Ref:
Nzaririmb' igitangaza Yes' Umwami yakoze: Ndi kumwe n'abo mw ijuru Imbere
ya ya ntebe.


2
Nari nzimiye nk' intama Maze Yes' arambona; 'Nukw anshyira ku bitugu,
Ansubiza mu nzira.

3
Nar' impumyi, mfit' u’bwoba Nshits' intege, mbabaye, Njanjaguritse, nihebye,
Maze Yes' arankiza.


4
Ndacyabon' ibimbabaza; Haracyar' ibindushya; Nyamar' u’bwo turi kumwe, Nzi
yuko nta cyo nzaba.

5
Azanyuza no mu rupfu,Nambuke na rwa Ruzi; Maze, ni mfata hakurya, Nzasangay' abo nkunda.