117: Numvise Yes'ambwir'ati

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Numvise Yes'ambwir'ati: ngwino nkuruhure.zana ibyo bikuruhije,mbikwikorerere!musang'uko nari nd'uko;ndushye mfite ishavu;ambera uburuhukiro,ampa umunezero.

2
Numvise Yesu ambwira ati:nguherey'ubuntu amaz'azan'ubugingo, unyw'uram'iteka.njy'aho ari,nywa nezerewe kuri ayo mazi ye umutima ushira inyota,mpabwa ubugingo bwe.

3
Numvise Yesu ambwira ati :ni jye mucyo w'isi.wavukiye mu isi,wavukiye mu
mwijima,ngwin'umurikirwe.ndebye kuri Yesu mbona ko ari izuba ryanjye rizamvira iminsi yose y'ubugingo bwanjye.