116: Numva Yes' ampamagara

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Numva Yes' ampamagara;
Numva Yes' ampamagara;
Numva Yes' ampamagara,
Ati : Mwana, ngwino, nyoboka!

Ref:
Nzamukurikira hose, (x3)
Jye na Yesu, tuzagendana

2
Tuzajyana mu miruho;
Tuzajyana mu makuba;
Tuzajyana no mu byago;
Tuzajyana : sinzamuvaho.

3
Tuzajyana mu rugendo
No mu mirimo yo mw isi
No mu ndwara no mu rupfu :
Jye nzajyana na We mu nzira.

4
Azamp' amahoro menshi;
Azamp' imigisha myinsbi;
Azamp' urukundo rwinshi
!Nkurikir' Umwungeri Yesu !