97: Nishimiye ko menye rwose

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Nishimiye ko menye rwose Yesu kw ar' Umukiza wanjye; Ni we wanshunguj' amaraso; Ndizera, mvuk' ubwa kabiri.

Ref:
Yambwiye ko nd' umunyabyaha, Ndihana ndizer' arankiza; Nibyo ndirimba, ni
byo mvugo, Nshim' Umukiz' ubudasiba.


2
Nditanze, ndamwiyeguriye; Binzariir' ibyishimo byinshi, Namuhay' ibyanyanduzaga, Abinkurahw amp' amahoro.


3
Sinkir' uwanjy' arantegeka; Mpiriwe n'uko mba muri We; Njya ntegerez' ibyiza
bindi Nzagirirwa n'urukundo rwe.

4
Kubimenya ni kwiza rwose : Nd' uwa Yesu, sinshidikanya. Ushobora byos'
arandinda; Nkimwizeye, nta wamunnyaga.