98: Ndumva k' umutim' ukeye

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ndumva k' umutim' ukeye: Biranejeje rwose ! Ndakijijwe, ndakijijwe : N' umunezero cyane ! Ibyaha byanjye byogejwe N'amaraso ya Yesu; Agahinda kamvuyemo : Sinkir' umunyabyago.

2
Nishimiye, nishimiye Ko ntegekwa na Yesu. Murokozi, Murokozi, Nemeye kub'
uwawe. Wanyikuriye mu byaha,Wowe, Ntwari y'lmana; Wandokorey' umutima Kand'umpaye kubaho.

3
Waj' unshakan' urukundo,Ubwo nari nzimiye. Wankuye mu byaha byanjye,Unyigirir' uwawe. Mpereye none n'iteka, Ni Wowe nziringira; Kubaho
kwanjye kurindwe N'amaboko ya Yesu.

4
Ndakuririmbira, Mwami;Namwe ndababwiriza . Ibyo Yesu yankoreye:
Birantangaza rwose.Kuko yemeye kumfira, Akamber' igitambo, Umutima wanjye
wose N' uw'Uwawucunguye.