115: Nabonye umukunzi Mwiza

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Nabonye umukunzi mwiza yarankunze ntamuzi
Yamfatishije umugozi, arirwo rukundo rwe.
Izo ngoyi ze zanteye kuba imbata ye rwose.
Njye ndi uwe, nawe ni uwanjye kugeza iteka ryose.

2
Nabonye umukunzi mwiza kera yaramfiriye
Yaranguze ampa ubugingo nawe yaranyihaye.
None ibintu mfite byose ntabwo nkibigundira.
Ibyo ntunze nanjye ubwanjye ni iby’uwo mucunguzi!!


3
Nabonye umukunzi mwiza byose arabishobora.
Ajya andinda akaga kose munzira ijya mu ijuru.
Kumuhanga amaso iteka bizankiza intege nke.
Nshira ubwoba, nshira ubute,nyuma, nzatabaruka!!

4
Nabonye umukunzi mwiza niwe nyiri imbabazi.
Niwe mujyanama wange. Niwe undengera iteka.
Nta kubaho nta n’urupfu, nta n’abadayimoni,
Ntabya none, ntabizaza byazantanya Na Yesu !!