101: Nabony' uburuhukiro

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Nabony' uburuhukiro Muri Kristo Yesu. Ni We musa nihishemo; Nta handi nizeye.


Ref:
Nta wundi wese nizera;Nta kindi nireguza, Keretse Yesu wabambwe, Ari jyew'
azize.


2
Mpagijwe n'agakiza ke,Nta bwoba ngifite; Yansanze, nd’ umunyabyaha; Maz'
aranyakira.

3
Kand' iyo ndway' aramvura, Nkaba muzima pe; Njya mpeshwa n'amaraso ye
Ubugingo bushya.

4
Mpumurijwe n'ljambo rye,N’ Ijambo ry'Imana; Nkijijwe kubw’ izina rye,
Singishidikanya.