1
Mw’ijuru Imbere Y’Imana
Mfit’umuntu Umvugira
N’umukuru W’abatambyi
Kandi Yitwa Rukundo
Mpamya Y’uko Izina Ryanjye
Riri Mu Mutima We
Ubw’amvugira, Nta Mwanzi
Wamunyirukanaho.
2
Satan’iy’anyibukije
Gukiranirwa Kwanjye
Ashaka Kunyihebesha
Njya Ntumbira Mw’ijuru
Ndebay’umukiza
Wanjye Wabikuyeho
Rwose Kera Yarampongereye
Nuko,Sinzarimbuka.
3
Uwitek’umucamanza
Ambonye hw’amaraso
Ntancir’urubanza Rubi
Anyit’ukiranutse
Yaranshunguye Ngo Mb’uwe
Niko Kunyishingira
Kukw’adapfa,Singipfuye
Jye Na Yesu Tur’umwe.