114: Kuva Ubu Sintinya Ibizaba Ejo

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Kuva Ubu Sintinya Ibizaba Ejo
Ibyago Cyangwa Amahirwe
Nzi Byose Ko Imana Ibitegeka
Kwiganyira N’uk’ubusa.

Ref:
Mbeshwaho No Kwizera Yesu
Niringiye Imbabazi Ze
Mbumbatiwe N’umukiza Unkunda
Nizeye Yesu Nta Bwoba Mfite


2
Umwanzi Satani Yangerageza
Nkabona Amakuba Menshi
Nzi Yuko Umukiza Azamba Hafi
Njye Mwisunga,Mwihishemo.

3
Numva Amatsiko Mu Mutima Wanjye
Yo Gucya K’umunsi Mwiza
Yesu Ubwo Azagaruka Kunjyana
Mu Rugo Rwe Rwo Mw’ijuru