111: Izina ryiza rihebuje

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Izina ryiza rihebuje Rinezeza amatwi yanjye nzajya ndihimbaza ntahwema ndivuge nirya Yesu.

Ref:
Yesu ndamukunda, Yesu ndamukunda, ndamukundira y’uko yabanje kunkunda atyo.

2
Kok’iryo zina rinyibutsa uko yankunz’ akampfira Ababi nkanjy ’akabeza de Mur’ayo maraso ye.

3
Rimbwira Data wa twese ibyo yanshyinguriye mu ijuru naho nagenda mu mwijima rimurikira hose.

4
Rinyeyurir’umubabaro, rihanagur’amarira rinyongorera ngo mpumure ngo ntinyuke,nkomere.

5
Izina nkunda n’irya Yesu Risumb’uko turivuga ntawo mw’ isi warisingiza uburyo buhagije