104: Imbabazi z'Umukiza

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Imbabazi z'Umukiza
Zamuzanye kunshungura;
Natabitswe n'ibyaha byanjye,
Ankuramw arankiza.


Ref:
Nari mw isayo y'ibyaha, Aramfat' aransayura. Nari mu mwijim' ukomeye Non'
aramurikira,


2
Natinze cyane kwitaba Yesu wampamagaraga; Nyuma, niringiy' ijambo rye,Yes’ ankurahw ibyaha.

3
Yaje kunkiz' agifite Inkovu nyinshi z'amahwa N'iz'icumu n'iz'imbereri.Mpimbaz'
urukundo rwe.

4
None mpora mu mahoro; Umutima ni muzima; Arikw icyatumy’ anshungura,Akankiza, sinkizi