95: Ibyaha byanjye

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ibyaha byanjye, Yesu Yarabyikoreye,W' atigeze gukora Icyaha na kimwe;
Ndamwegera, ndasenga, Nd' umunyabyaha pe, Nizer' ijambo ry' ati : Urababariwe !

2
Maz' ibindushya byose Ndabimukorera. Nta wand' utari Yesu Wabyihanganira.
Ndamwegera, njy' ahw ari, Ndushye, ntentebutse, Ndagenda,
mpaw' intege, Nsindishirijwe pe !

3
Nukw amaganya yanjye,Nyakurwaho na We, Nduhukira muri We, Amp' amahoro ye.
Imanuweli Kristo, Zina rihebuje ! Rimbera nk' imibavu, Ihumura neza.


4
Icyampa nkaba nka We,Akamp' ineza ye, N'imbabazi n'ubuntu N'ubugwaneza
bye.
Yes' uzampe gutura I wawe mw ijuru, Nkajya ngusingizanya N'abainarayika.