96: Iby' Iman' ijy' inkorera

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Iby' Iman' ijy' inkorera, Bikorwa neza byose; Inam' ijy' ingira zose Nzishima nezerewe.Ni yo Mana; ni Y' imenya Kundind' umunsi mubi : Ni ko kuyihereza.

2
Iby' Iman' ijy' inkorera Bikorwa neza byose; Inzira nziz' inyuzamo N' iy'umurava wayo.Yankirije muri Yesu, Ingirira n'ubuntu; Nta cyo yanyima rwose.


3
iby' Iman' ijy' inkorera Bikorwa neza byose; nagir' ishavu n'ibyago Binguye mu
mutima.Ntibinyica; nsind' ibibi, Kukw ijy' impumuriza : Nta kindi niringira.

4
Iby' Iman' ijy' inkorera Bikorwa neza byose; Urupf' ubwo ruzantera, Rukazankura mw isi, Sinzatinya;nzakomera, Kukw Uwiteka anjyana Mu bugingo budapfa.