260: Kuri wa munsi tuzazukaho

< Guhamba > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Kuri wa munsi tuzazukaho, Yes' azaduh' imibiri mishya;Kurira no kuboroga Ntabwo bizaba bikiriho.

2
Ubu bugingo n'uyu mubiri Ntabwo byabura gutandukana.None, mubiri, sinzira,
Urindir' uwo munsi mwiza.

3
Uyu mubiri waruhanyaga Ni wo turambitse mu butaka;Nuk' ubugingo bwonyine
Bwazamutse, bujya mw ijuru.

4
Ubu bugingo n'uyu mubiri iherezo, bizasubirana, Bihabw' ishusho ya Yesu;
Ntibizatandukan' ukundi.

5
Mbeg' umunezero mwinshi cyane i Koko, mw izuka, tuzishima pe Ni hw imva zose zo mw isi Zizashiramw abapfu bazo.

6
Maz' ababyeyi n'abana babo N’ abavandimwe batandukanye N’abishwe
n’urukumbuzi Bazabonanira mw ijuru.

7
Bazabanayo mubwami bwawe;Bazababatagitandukanira.Kubw’umusaraba
wawe,Uzadusohozeyo natwe.