261: Bene data mwe mwese

< Guhamba > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Bene data mwe mwese ,ni muze dufatanye ibi byago tubonye tubisangire

Ref:
Kubakunzi b’ Imana ,Amahoro n’ibyago birafatanya Kuzana ibyiza

2
iyi nshuti ya twese None yadukuwemo. Yadufashaga cyane :Ni y' ituriza.

3
Twibuk' imihati ye N'uko yakiranutse No kwitanga kwe kose No gutinyuka.

4
Twese yatugiriye Umumaro w'ukuri, Kandi yatuyoboye Mu byo gukizwa.

5
Twagira ngw azab' ino imyaka myinshi cyane, Ariko kuva mw isi Kwari kugeze.

6
imigambi y'Imana Si nk'ibyo twibwiraga. Non' ubw' ibitegetse, Turabyemeye