75: Yesu ni we Nshuti yacu

< Guhamagara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yesu ni we Nshuti yacu; Ni W' utwikorerera Imibabaro n'ibyaha, Akatwuzuza na Se. Dore, tubur’amahoro,Tuyabuzwa n'ubusa, Kuko tudasaba neza Ibyo dukena byose.

2
Ni tugir' ibyago byinshi.Tugashukwa n'Umubi, Tumuganyir' amaganya,Kukw
ayadukuraho. Ha'rihw indi nshuti nk'iyi Yababarana natwe ? Yes' az' intege nke
zacu, Tumwisunge dusaba.

3
Niba ufit' ishavu ryinshi ukababara rwose,ubuhungiro ni Yesu: ngwino
tumwihishemo. inshuti zidutaye, zikaduhemukira, Yes' adukingir' ingabo,
Akaduhumuriza.