56: Yes' aragutegereza

< Guhamagara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yes' aragutegereza; N' inshuti yawe. Araguhamagar' ati : Ngwino hano !


2
Ita ku magambo meza Akubwir' ati : Nabambiwe kugira ngo Ngucungure.

3
Mbes’ ubuntu bwanjye bwinshi Ubwangir' iki ? Ntiwanyemera, nkaguha Agakiza?


4
Mbese ntiwamaz' imyaka myishi mu byaha, Ur' imbata ya Satani, Nturambiwe?

5
None, reka nkubohore, Naw' unyizere, Unkurikire wishimye, Ub' uwanjye.

6
Yesu yahoz' akubwira Kensh' ibyo byiza; Dore, n'ub' arakwinginga ! Wamwang'ute?

7
We gutind' ahar' ijwi rye Ryahora vuba; Ubu n'igihe gikundwa, We gutinda.

8
Mwami Yesu, singitinda; Noneho ndaje. Ububata bwawe bwiza Ni bwo nkunze.