1
Yes' araduhamagara kureka ibyaha byose :ahora atubwira iteka ngo tumukurikire.
2
Tumere nka ba barobyi, Bumvis' amagambo ye; Bemeye gusig' ibyabo, Ngo
bamukurikire.
3
Atubuza kwifuz' ibyo Mw isi n'icyubahiro; Azaduh' ibiduhaza, Ni tumukurikira.
4
Nubwo twaba tunezerwa, Cyangwa turi mu byago, Yes' araduhamagara, Ngo tumukurikire.
5
Yes' araduhamagara;Nuko, tub' intore ze, Tumukunde, tumusenge, Tuzageze ku gupfa.