54: Yemwe mwes' abananiwe

< Guhamagara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yemwe mwes' abananiwe N'abaremerewe, Muyoboke Yesu Kristo; Arabarahura.


Ref:
Mumwizere, mumwizere,Mwizere Yesu, Abarenger' abakize Ibyaha byanyu.

2
Yavushijw' amaraso ye Ngo tuzasugire; Mumwemer’ abuhagire, Aboze dedede.

3
Yesu ni W' utuyobora Mu nzira y'Imana; Mubanguke, mumwizere, Mumukurikire.

4
Nimuze muteranire Mu nzira ye nziza; Nuko muzamushimira Iteka mw ijuru.