351: Yemw' abahung' Umukiza

< Guhamagara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yemw' abahung' Umukiza,Ni nd' ubirukana se Ariko ni We Mushumba Udushak' intama ze.

2
Nkuk' umwunger' ajy' ashakalyazimiye yose, Uko ni ko Yesu yaje Ngw adupfir'
intama ze.

3
Mudatiny' ibyaha byanyu :Amaraso ya Yesu, Ayamenekeye twese; Ni y' abyeyura byose !

4
Naho byaba byinshi bite, Bikabaremera, Umukiza wacu Yesu Ntazabyibuk'
ukundi.

5
Yemw' abifuz' ubugingo Butazashir' iteka, Ntimugir' undi musanga :
Yes'arabiteguye !

6
Mwi gukund' ibyaha byanyu Kubirutisha Yesu, Kuko byatumy' adupfira, Ngo
tubane mw ijuru.

7
Muzahabw' ibyiza byose Yadusezeranije, No kudapf iteka ryose : Muze, mwe
gucikanwa

8
Ni Satani waduhumye :Twabay' ibiretwa bye. Noneho, turamucitse; Twitaby'
Umucunguzi.

9
Yes' Umwami yatubwiye.At' Abaremerewe N'abarushye, muz' aho ndi,
Mbaruhure byukuri !

10
Mwami Yesu, sinz' umunsiUzanjyana mw ijuru. Icyo nzi n' ukuba maso, Ng' unsange niteguye

11
Ubwo tuza,ger' i Wawe,Tuzanezerwa cyane, Twicaranye niwe, Yesu, Hamwe n'abakijijwe.

12
Mwami Yesu, singitinze ; Ubu, dore, nditabye. Nnejejwe n'ubwami bwawe; Tuzabane mw ijuru !