81: Teg’ amatwi, wumve ijwi rya Yesu

< Guhamagara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Teg’ amatwi, wumve ijwi rya Yesu.
Arakongorera,—Akwinginga.

Ref:
Ati: Wemere—Ko nkurokora: Ni . ..jye. ..Mucunguzi—Ntiwaza se?


2
Umvir' ijwi ryiza—Rigusaba ngo, Nganyir' amaganya,—Nyikorere.

3
Umuhungireho,—Umwihishemo. Arakuruhura—Unaniwe.

4
Ni wowe yazize—Ku Musaraba Emer' aguture—Ibyo byaha

5
Ur’ uw'intege nke :—W' arakomeye Umwiyegurire,—Usugire.

6
Ubwo yakuguze,—Non' umwinjize Mu mutima wawe,—Akwimemo.