1
Shobuj' uguhamagara Munyabyah' umwitabe, Wumvir' ijwi rye ryinginga : N' Umucunguzi wawe.
Ref:
Mwitabe Mwitabe ! Sanga Yesu nonaha
2
N' iki gitum' umutera Kukurindira cyane ? Kera kose waramwanze None ngwino : ntutinde !
3
Banguk' aguh' uyu munsi Ubwera n'imbabazi N'amahoro y’ adashira N'ubugingo n'ubwami.
4
Agutegey' amaboko,Agukund' akwifuza. Banguk' uve mu bugoryi : Ngwino, wikebaguza.
5
Aracyaguhamagara :Wihut' atarahita. Wumvir' ijwi rye ryinginga, Udasanga yagiye !