1
Nimuze, mwa ndushyi mwe mwese,Muremerewe, murembye. Yes' aje kubasanganira N'ubuntu bwe n'urukundo Mwese, nimuze ! Muze, mwese ! Mumwitab' arabifuza !
2
Nubw’ ur' umunyabyaha byinshi, Humura ye ! N' uw'ibambe ! I by' agushakaho nibike : N' ukwihan' ukamwizera. Wa munyabyaha we wihebye, Arakogesh' amaraso.
3
Umwana wera w'Uwiteka Yubamiy' i Getsemane, Baramubamb' ari tw' azira.
Nukw ati : Birarangiye ! Utegerej' iki se, kandi ? Ibyo ko biguhagije !
4
Dore, yazamutse mw ijuru,Atsinz' urupfu n'ibyaha ! Aratuvugira kuri Se,
Agaragaz' amaraso.Na S' akareb' izo nkovu ze, Nihanny' akambabarira.
5
Nukw abakijijwe na Yesu Tuzamusanganirayo ! Abo mw isi n'abo mw ijuru Ni ko
kuririmba, tuti : Turagushimye ! Haleluya ! Ur' Umukiza n'Umwami !