53: Nimusang’ Umwami Yesu

< Guhamagara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Nimusang’ Umwami Yesu :Arabaruhura; Nimubyumve, mw’ abarushve,Yasezerany' atyo. Ni W' ugab’umugisha: Ashobora byose. Ni W’ ugab' ubugingo Butazashira.

2
Nimusang' Umwami Yesu :Dor' arabashaka; Nimubyumve, mw' abahabye,Yasezerany' atyo. Kand' ushavura wese,Agahab' inzira, Yumvire Yesu vuba. Az' amwakire.

3
Nimusang' Umwami Yesu :Atang' imbaraga; Banyantege nke
mubyumve,Mumwisunge mwese. Satan' arabarwanya, Akajy' abashuka. Yesu yaramutsinze: Nimutinyuke !

4
Kand' usang’ Umwami Yesu Ntazamukumira; Mwe gushidikanya rwose, Mwumve munezerwe. Akund' abanyabyaha Urukundo rwinshi. Arabahamagara Ngo muz' ahwari.