51: Muze. musange Yes' ubakunda

< Guhamagara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Muze. musange Yes' ubakunda, Mwese nimuze, mwe kuzuyaza. Yes’ arashaka yuko mukira,Nuko, mumwitabe.

Ref:
Yes' ubw’ uzaza, tuzishima twese, Tujye kuban’ akaramata nawe, dutandukanye n'isi n'ibyaha Tubanye mw ijuru.


2
Mwese nimuze, mwitabe Yesu, Abaruhur’ a bah' amahoro. Nuko, mumuh' imitima yanyu, Yos’ ayibarire.


3
Wibuke yukw’igihe gikuze : Nta n'umw' umenya kw atinda mw isi, Umwami Yes' ageze bugufi; Tebuk'umwakire!