71: Hagarara, munyabyaha

< Guhamagara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Hagarara, munyabyaha ,Kuk' uri mu mwijima; Urarindagira hose, Ugiye kwiyahura.

Ref:
Ngwin'Iman' ijya yakira munyabyaha wese. Ibuka, nta n'umwe yanze : Ngwin' irakurokora.

2
Wajyaga wibwir'ibibi,Ukagir' agahinda; Washatse gutsind' ibyaha, Nyamar' urananirwa.

3
Washaka kuza mu mucyo Ng' ubohorwe n'Imana? Wakwemera kuyikunda Nkuko na Y’ igukunda?

4
Teg’ amatwi, munyabyaha : Araguhamagara. None wemere gukizwa ; We kwihemukir' utyo !