76: Bene wacu bo mw isi

< Guhamagara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Bene wacu bo mw isi, Mwese ni mutwiteho,Mwitegure kumvira Imigambi y'Imana.

2
Satani yayobeje Sogokuruza wacu,Amuteg' ikigoyi,Maz' amuta mu rwobo.

3
Nuko, natw' abana be Tumukurikir' ubwo, Twibagirw’ Uwiteka, Tugwa mu minyururu.

4
Umv' ubuntu bw'Imana, Ko butangaza cyane ! Nawe, wabwiyumvira, Warek' iby'ugundira.

5
Ntangazwa n'Uwiteka : Yambuy' uwo Mwana we Bwa bwiza bukomeye, Ngw az'apfir' abagome.

6
Yemeye guhemurwa, Nta n'icyaha yakoze, Yicw' urupfu rubi pe, Atubohor'
ibyaha.

7
None, banyabyaha mwe, Bakene na bakire, Uko muri, mwitabe, Mwakir'
Umucunguzi !