303: Yesu, Mwungeri wanjye

< Abana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yesu, Mwungeri wanjye, Nd' agatam' undagire. Byose ndabitinyuka : Nta wuzakunyambura!

2
Mwami, waramfiriye Kera ku Musaraba : Mbonye n'ibikomere Mu biganz'
unteruje.

3
None,njye ngusingiza, Muri byose nkumvire I Urukund' umfitiye, Ni rwo
runyishimisha.

4
Yesu, Mwungeri mwiza, Non’ unyiyegereze !Mmenyereza noneho, Nzinukwe
kuzimira!

5
Mwami Yes’ unahorere, nshe mu nzir’ifunganyc; Nta cyo nanz' untegeke : Wow'uz’ ibinkwiriye!

6
Ngez' ah’ uri mw ijuru, Ibijya binyobera,Ni ho nzabimenyera, Nshim' uko
wandagiye !