293: Uko njya mbona mw 'ijuru

< Abana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Uko njya mbona mw 'ijuru
Njya mbwir' Umwami, nti
Ndakwinging' unyigishe Kuguh' umutima.

2
Iteka mu gitondo,Njya mbwir' Umwami, nti :
Nyiriz' imbere yawe, Mana yanjye nkunda.

3
Kenshi cyane mu munsi, Njya mbwir' Umwami, nti : Ni Wowe turi kumwe: Uhor'
ushimishwa.

4
Kand' iy' ijoro rije, Njya mbwir' Umwami, nti : Mukiz' ureba hose, Mpa ku byiza
byawe !

5
Kugez' igihe nzapfa,Nzabwir’ Umwami, nti: Ni kuri Wowe, Data, Njya mperw'
umugisha.